Posts

Showing posts from March, 2024

ZIPLINE IKOMEJE KOROSHYA UBWIKOREZI BW’IBICURUZWA MURI AMERIKA

Image
 Umwandisi: NIYONZIMA Fabrice S osiyete y’Abanyamerika itanga serivisi zo gukwirakwiza ibikoresho n’ibicuruzwa bitandukanye yifashishije drones, Zipline n’indi ikora nkayo yitwa Wing y’Ikigo Alphabet, binyuze mu bufatanye n’Ikigo cy’Ubucuruzi Walmart, kuri ubu zigeza ibicuruzwa ku ngo zingana na 75% zo mu Gace ka Dallas–Fort Worth–Arlington muri Leta ya Texas muri Amerika. Walmart yatangiye kwifashisha drones, mu kugeza ibicuruzwa ku bakiliya bayo mu 2021 muri Leta ya Arkansas, igenda yagurira ibikorwa byayo no mu zindi leta zitandukanye mu myaka yakurikiyeho. Ubu abatuye mu bilometero 16 uvuye ahari ishami rya Walmart, rihagurukiraho drones muri Texas, bashobora kugezwaho ibicuruzwa byayo ndetse iki kigo cyatangaje ko gishaka kugera mu yindi mijyi 30 yo muri Dallas–Fort Worth–Arlington aho gishaka kugera ku ngo miliyoni 1,8. Walmart igaragaza ko ubufatanye bwayo n’izi sosiyete za drones, bwatanze umusaruro kuko umuguzi agerwaho n’ibyo yatumije bitarenze iminota 30, utuye hafi we ntibi

KERA KABAYE INDEGE YA ‘X-59 QUESST’ IGENDERA KU MUVUDUKO URUTA UW’IJWI YAMURITSWE

Image
 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice Mu 2018 nibwo Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure [NASA], cyatangaje ko kigiye gutangiza umushinga wo gukora indege ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko uruta uw’ijwi ‘supersonic craft’, kandi ntihagire urusaku rwumvikana. Uyu mushinga wiswe Quesst, ushorwamo miliyoni 247.5 z’amadolari, isoko rihabwa ikigo cy’Abanyamerika, Skunk Works. Nyuma y’imyaka hafi ine uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa, wabyaye indege ya X-59 QueSST, yamuritswe mu mpera z’icyumweru gishize. Si ubwa mbere indege nk’iyi ibayeho kuko hahozeho iza Concorde zari zaratangiye gukoreshwa mu 1976 ariko nyuma ziza gukurwa ku isoko mu 2003 nyuma y’ibibazo bitandukanye birimo n’urusaku rukomeye rwabangamira abari ku Isi. Nasa yatangaje ko urusaku ari kimwe mu byitaweho hakorwa iyi ya X-59 QueSST, kuko byasabye ko ihabwa imiterere yayo yihariye n’impinduka nke mu mikorere yayo. Urusaku rwayo rwashyizwe kuri decibel 75 [igipimo cy’amajwi], bitandu

GOOGLE YAMURITSE UBURYO BUSHYA BWO GUSHAKISHA AMAKURU

Image
 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice Google yamuritse ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge buremano ‘AI’, rikoreshwa muri telefoni za Android, ryitezweho koroshya uko abantu bari basanzwe bashakisha amakuru y’ikintu runaka muri telefoni zabo. Iri koranabuhanga riri mu buryo bubiri aho ubwa mbere, umuntu azajya akoresha urutoki rwe agaca akaziga ku kintu runaka kigize ifoto cyangwa amashusho ari kureba maze Google, igahita imuha amakuru yose y’ibanze acyerekeyeho, ‘Circle to Search’. Urugero ushobora kuba uri nko kureba indirimbo runaka, ukabona umuhanzi yambaye inkweto nziza, ukifuza kumenya byinshi kuri zo. Icyo usabwa gukora ni ukuzicaho akaziga amaze ako kanya ugahita ubona igiciro cyazo, ibyifashishijwe mu kuzikora, uruganda rwazishyize hanze n’ibindi by’ibanze kuri zo. Ubu buryo ntibukora ku mashusho gusa, ahubwo no ku nyandiko, aho ushobora guca akaziga ku gice cy’inyandiko uri kureba, Google, ikagufasha kugisesengura ukanamenya byinshi. Google, itangaza ko iri koranabuhanga rimaze igihe k

AMATEKA YA INTERNET KUVA KURI 1G - 5G N’UBURYO U RWANDA RUYIKORESHA

Image
 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice Murandasi (Internet) yatangiye hagati mu myaka ya 1960-1970, ubwo ibyogajuru (satellites) byari bitangiye koherezwa mu kirere(mu isanzure), hagamijwe gufasha abasirikare kuvugana bakoresheje itumanaho rigendanwa(mobile telecommunication). Umuyobozi w’ishami ry’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rishinzwe Ikoranabuhanga, Charles Gahungu, avuga ko uko kuvugana kwatangiriye mu gisirikare cy’Abanyamerika, ariko nyuma y’imyaka mike kwaje gusakara no mu baturage basanzwe b’abasivili. Icyo gihe hakoreshwaga telefone nini za Motorola zabaga zifite antenne, abantu bakavugana hagenda amajwi gusa, ari na cyo cyiciro cya mbere cya murandasi cyitwa 1G(generation). Gahungu avuga ko icyo gihe amajwi yagendaga acikagurika ku buryo abavugana batumvikanaga neza kugeza ahagana mu 1990, ubwo haje icyiciro cya kabiri(2G) cy’amajwi avuguruye yumvikana neza, ndetse abantu batangira no kwandikirana ubutumwa bugufi. Hashize imyaka mike Internet ya 2G ivugururwa hashakwa uko amakuru a

YAVUMBUYE IKORANABUHANGA RIBUZA INYONI KONERA ABAHINZI

Image
 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice Umusore w’imyaka 24 witwa Mustapha Nshimiyimana wiga mu ishuri rukuru IPRC-Tumba, arishimira ubumenyi amaze kugeraho mu ikoranabuhanga, aho amaze kuvumbura ikoranabuhanga rifasha abahinzi kurinda inyoni mu mirima yabo bibereye mu kandi kazi. Ni umushinga yise Rindisha Crop Protection, aho yamaze gukora Porogaramu (Software) ishobora kubona ibyonnyi, hifashishijwe camera ahuza n’iryo koranabuhanga riri muri mudasobwa ye. Uwo mushinga wafashwe nk’agashya uwo musore yavumbuye, aho washimwe na benshi ubwo bari mu imurikabikorwa ryateguwe na IPRC-Rumba, bagaragaza udushya twahanzwe n’abanyeshuri biga muri iryo shuri, imishinga itandatu yahize indi irahembwa, harimo n’uwo mushinga wa Nshimiyimana. Mu kugaragaza uwo mushinga, yafunguye mudasobwa ye irimo iyo software, yakwegerezaho ifoto y’inyoni urusaku rugahita rwirangira, ariko yakwegerezaho indi foto isanzwe itari iy’inyoni iyo software ntigire urusaku itanga. Yavuze ko uwo mushinga uzakumira abantu bahinga

ABANTU N'IBIGO DAKORESHA KONTI BAFUNGUJE KURI GOOGLE BASHOBORA KUZITAKAZA

Image
 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice Niba hari umuntu wafunguje Konti kuri Google (compte Google/ Google account), akaba amaze imyaka igera kuri ibiri, atayikoresha, iyo Konti iri mu bibazo. Ikigo cy’Abanyamerika cya Google kiritegura gutangira gahunda yo gusiba za Konti zose zidakoreshwa (zimaze imyaka ibiri kuzamura zidakoreshwa) Google yatangaje ko izasiba konti zose z’abantu ku giti cyabo zidakoreshwa mu rwego gukumira ko habaho ibyago by’uko zakoreshwa n’abakorera ibyaha kuri Interineti (cybercriminels). Ku ntangiriro y’iyo gahunda yo gusiba konti zidakoreshwa, hazabanza gusibwa izafunguwe ntizongere gukoreshwa, ku buryo mu kwezi k’Ukuboza 2023 zizaba zimaze imyaka nibura ibiri zidakoreshejwe na rimwe. Google ivuga ko uko gusiba Konti zidakoreshwa bigamije gukumira ko hari ibyaha by’ubujura bushukana byakorwa n’abakorera ibyaha kuri interineti bashobora gukoresha izo konti mu nyungu zabo. Ruth Kricheli, Umuyobozi ushinzwe gucunga ibikorwa muri Google, yagize ati “Konti zibagiranye, cyan

IMIKORERE Y'IKIGO GISHYA CYA BUSANZA CYA POLISI GIKORERWAMO IBIZAMINI BYO GUTWARA IBINYABIZIGA

Image
 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice Nyuma y’imyaka igera kuri irindwi cyubakwa, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda, gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri ubu cyaruzuye ndetse cyatangiye gutanga serivisi ku buryo bw’igerageza. Ni ikigo gifite ibikorwaremezo bigezweho byifashisha ikoranabuhanga, kuva aho umuntu yinjirira agiye gushaka serivisi, kugeza ku muryango wa nyuma asohokeramo, atashye yicinya icyara ko acyuye uruhushya cyangwa ko uwo munsi amahirwe atagiye mu ruhande rwe. Cyubatswe mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, kikagira inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini, byubatswe hagamijwe kuzamura no kunoza imitangire ya serivisi. Ibizamini bikorerwa muri iki kigo birimo icy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, icyo gutwara moto gitanga uruhushya rwa A n’icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga no mu muhanda ugitsinze agahabwa impushya za B, C, D na D1 bijyanye n’urwo yakoreye. Iki k

NASA NA SPACEX BIGIYE GUKORA UBUSHAKASHATSI BURENGA 200 MU ISANZURE

Image
 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice Ikigo cya SpaceX ku bufatanye n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure, NASA, byohereje mu isanzure abahanga bane bagiye kumarayo amezi atandatu, aho byitezwe ko bazakora ubushakashatsi burenga 200 butandukanye ariko bwose buhurira ku gutegura ikiremwamuntu kuba cyamara igihe kirekire mu isanzure. Ni urugendo rwatangiye ku Cyumweru ku ya 3 Werurwe 2024, ubwo icyogajuru cyiswe Dragon, cyari kirimo abahanga mu by’Isanzure bane, cyahagurukiye mu cyanya cya NASA Kennedy Space Center muri Florida, mu butumwa bwahawe izina rya Crew-8. Aba bahanga bagiye muri iki cyogajuru barimo Matthew Dominick akaba ari nawe muyobozi wabo, Michael Barratt ugiyeyo ku nshuro ya gatatu, Jeanette Epps, na Alexander Grebenkin. Iki cyogajuru biteganyijwe ko kizahagarara kuri sitasiyo yabyo mu Isansure [International Space Station- ISS], iherereye mu bilometero 400 uvuye mu ku Isi, akaba ari naho kizaguma mu gice cy’umwaka. Bumwe mu bushakashatsi buzak

URUBUGA RWA SPOTIFY YASHYIZEHO UBURYO BWO KUREBA VIDEO Y’INDIRIMBO

Image
 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice Ubuyobozi bw’urubuga rwumvirwaho rukanacururizwaho umuziki rwa Spotify, bwatangaje ko hari uburyo bushya bwashyizweho bwo kureba indirimbo runaka mu buryo bw’amashusho. Ubu buryo bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Werurwe 2024, bwiswe ‘Beta’, buzajya buboneka gusa ku bagura ifatabuguzi rw’ukwezi kuri Spotify. Kuri ubu abo mu bihugu by’u Bwongereza, u Budage, u Butaliyani, u Buholandi, Pologne, Suède, Brésil, Colombia, Philippines, Indonesia, no muri Kenya, nibo bari kubukoresha. Ubuyobozi bwa Spotify, bwatangaje ko ku ikubitiro, ibi bihugu byatoranyijwe kubera umubare munini w’abakoresha uru rubuga bifite, n’ibihangano byinshi bikomoka muri byo bishobora gushyigikira ubu buryo. Indirimbo z’abahanzi nka Ed Sheeran, Doja Cat, Ice Spice, Aluna, na Asake, ziri kugaragara mu mashusho binyuze muri ubu buryo bwa ‘Beta’. Umuyobozi ushinzwe abakiliya ku rwego rw’Isi muri Spotify, Sten Garmark, yatangaje ko ubu buryo bukiri mu munsi ya mbere, ariko mu bihe b

URUBUGA RWA WHATSAPP RWASHYIRIYEHO UBURYO BUSHYA BWO KUBONA UBUTUMWA BWA KERA ABARUKORESHA

Image
 Umwanditsi: Niyonzima Fabrice Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, bwakoze amavugurura, bushyiraho uburyo bushya bwo gushaka ubutumwa buba bwarohererejwe abarukoresha mu bihe bya kera. Hari ubwo biba ngombwa ko ukenera inyandiko, ubutumwa, amafoto cyangwa video wohererejwe mu bihe byashize, bikakugora kubibona kubera ko haciyemo iminsi myinshi cyangwa nyuma y’ubwo butumwa hakaba haroherejwe ubundi bwinshi ku buryo byagutwara umwanya munini kugera kuri bwa bundi ushaka. WhatsApp yashyizeho uburyo bushya bwo gushaka ubutumwa wifashishije ingengabihe (calendar). Gukoresha ubu buryo bisaba gukanda ku izina ry’umuntu cyangwa group ugakanda ku kamenyetso ka ‘search’. Uhita ubona akamenyetso k’ingengabihe ku ruhande rw’iburyo hasi, ukaba washyiramo umunsi, ukwezi n’umwaka nyuma wakemeza WhatsApp, igahita ikuzanira ubutumwa bwose bwo kuri uwo munsi. Ubu buryo bwifashishwa mu kugaragaza ubutumwa busanzwe, video cyangwa amafoto ndetse n’izindi nyandiko byoherejwe ku munsi runaka. Ku