URUBUGA RWA WHATSAPP RWASHYIRIYEHO UBURYO BUSHYA BWO KUBONA UBUTUMWA BWA KERA ABARUKORESHA

 Umwanditsi: Niyonzima Fabrice



Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, bwakoze amavugurura, bushyiraho uburyo bushya bwo gushaka ubutumwa buba bwarohererejwe abarukoresha mu bihe bya kera.


Hari ubwo biba ngombwa ko ukenera inyandiko, ubutumwa, amafoto cyangwa video wohererejwe mu bihe byashize, bikakugora kubibona kubera ko haciyemo iminsi myinshi cyangwa nyuma y’ubwo butumwa hakaba haroherejwe ubundi bwinshi ku buryo byagutwara umwanya munini kugera kuri bwa bundi ushaka.

WhatsApp yashyizeho uburyo bushya bwo gushaka ubutumwa wifashishije ingengabihe (calendar). Gukoresha ubu buryo bisaba gukanda ku izina ry’umuntu cyangwa group ugakanda ku kamenyetso ka ‘search’. Uhita ubona akamenyetso k’ingengabihe ku ruhande rw’iburyo hasi, ukaba washyiramo umunsi, ukwezi n’umwaka nyuma wakemeza WhatsApp, igahita ikuzanira ubutumwa bwose bwo kuri uwo munsi.

Ubu buryo bwifashishwa mu kugaragaza ubutumwa busanzwe, video cyangwa amafoto ndetse n’izindi nyandiko byoherejwe ku munsi runaka. Kuri ubu abafite telefoni za iPhone, mudasobwa za Mac ndetse n’abakoresha WhatsApp Web bamaze kugerwaho n’izi mpinduka. Abakoresha telefoni za Android bo bazagerwaho n’izi mpinduka bitarenze iki cyumweru.

Aya mavugurura aje mu gihe biteganywa ko muri Werurwe 2024, uru rubuga rwa WhatsApp ruzaba rwatangiye gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, rigenga isoko rirebana na serivisi z’ikoranabuhanga ‘European Union’s Digital Markets Act [DMA]’.

Kimwe mu byo iri tegeko rivuga ni uko zimwe muri porogaramu nini zigomba gusangizanya amakuru n’izindi porogaramu umuntu yagereranya nk’insina ngufi, binyuze muri serivisi zihuriyeho, ibizwi nka ‘interoperability’.

Ibi bivuze ko urubuga rwa WhatsApp rusanzwe ari urwa Meta, narwo ruri muri izo nzira. Abarukoresha bazajya babasha kohereza ubutumwa bw’amagambo, inyandiko [Files], amafoto cyangwa amashusho ku bandi batarukoresha, ariko bakoresha izindi mbuga cyangwa porogaramu zikora nka yo zirimo iMessage, Telegram, Google Messages, Signal n’izindi nyinshi.

Ibi kugira ngo bikorwe bizajya bisaba ko hazajya habanza kubaho ubwumvikane ku mikoranire hagati y’ubuyobozi bwa WhatsApp n’urundi rubuga rushaka kwinjira mu mikoranire nayo.

Comments

Popular posts from this blog

IKIGO GIKORA AMATELEPHONE CYA OPPO CYASHIYZE HANZE UBWOKO BWA AMADARUBINDI AZAFASHA ABANTU GUKORA NKA TELEPROMPTER

Aluminium Laptop Stand, Galaxy Tab, Notebook, ThinkPad, Lenovo, Dell, HP, ASUS ( Price: 25,000RWF )

FOR THE FIRST TIME A PERSON HAS BEEN IMPLANTED WITH A DEVICE THAT MONITORS BRAIN FUNCTION