KERA KABAYE INDEGE YA ‘X-59 QUESST’ IGENDERA KU MUVUDUKO URUTA UW’IJWI YAMURITSWE

 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice


Mu 2018 nibwo Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure [NASA], cyatangaje ko kigiye gutangiza umushinga wo gukora indege ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko uruta uw’ijwi ‘supersonic craft’, kandi ntihagire urusaku rwumvikana.


Uyu mushinga wiswe Quesst, ushorwamo miliyoni 247.5 z’amadolari, isoko rihabwa ikigo cy’Abanyamerika, Skunk Works.

Nyuma y’imyaka hafi ine uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa, wabyaye indege ya X-59 QueSST, yamuritswe mu mpera z’icyumweru gishize.

Si ubwa mbere indege nk’iyi ibayeho kuko hahozeho iza Concorde zari zaratangiye gukoreshwa mu 1976 ariko nyuma ziza gukurwa ku isoko mu 2003 nyuma y’ibibazo bitandukanye birimo n’urusaku rukomeye rwabangamira abari ku Isi.

Nasa yatangaje ko urusaku ari kimwe mu byitaweho hakorwa iyi ya X-59 QueSST, kuko byasabye ko ihabwa imiterere yayo yihariye n’impinduka nke mu mikorere yayo.

Urusaku rwayo rwashyizwe kuri decibel 75 [igipimo cy’amajwi], bitandukanye n’urwa Concorde, rwari kuri decibel 105. Izajya igendera ku muvuduko wa kilometero 1.729 ku isaha, ni ukuvuga inshuro 1.4 ugereranyije n’ijwi.

Iyi ndege ya X-59 ije nyuma ya ngenzi yayo ya X-1, yakozwe mu 1947 nayo yihutaga kuruta umuvuduko w’ijwi, n’iya X-15, yo mu 1967, yari ifite umuvuduko w’ikubye uw’ijwi inshuro 6.7.

Biteganijwe ko iyi ndege izakorerwa isuzuma rya moteri, n’ubushobozi bwayo wo gutwara abantu muri uyu mwaka hagati.

Umujyanama Mukuru muri NASA, Craig Nickol, yavuze ko iyi ndege ifite uburebure bwa metero 30,5, intera ya metero icyenda hagati y’amababa yayo, n’imiterere y’igice cyayo cy’imbere y’ihari ndetse na moteri ishyirwa mu gice cyo hejuru aho kuyishyira munsi, bikaba bizagira uruhare mu gutuma itagira urusaku rwinshi.

Yavuze ko urusaku rwayo ruzajya rumvikana nk’inkuba ikubitiye ahirengereye, cyangwa umuntu ufunze umuryango w’imodoka ari nko mu nguni.

Kuri ubu amategeko mpuzamahanga avuga ko indege igendera ku muvuduko urenze uwa kilometero 1,235 ku isaha idakwiye kunyura hejuru y’ahantu hatuwe cyangwa ahahurira abantu benshi, kubera ko urusaku rwayo rushobora kwangiza cyangwa rukabangama.

Umuyobozi Wungirije wa NASA, Pam Melroy, yavuze ko indege ya X-59, izazana impinduka mu buryo dukora ingendo no mu gihe byafataga.

Ubuyobozi bwa NASA, bwatangaje ko iyi ndege nyiri zina atari yo izakoreshwa mu gutwara abantu, ahubwo ari iyo gutanga ishusho ngari y’uko iri koranabuhanga rishoboka.

Comments

Popular posts from this blog

IKIGO GIKORA AMATELEPHONE CYA OPPO CYASHIYZE HANZE UBWOKO BWA AMADARUBINDI AZAFASHA ABANTU GUKORA NKA TELEPROMPTER

Aluminium Laptop Stand, Galaxy Tab, Notebook, ThinkPad, Lenovo, Dell, HP, ASUS ( Price: 25,000RWF )

FOR THE FIRST TIME A PERSON HAS BEEN IMPLANTED WITH A DEVICE THAT MONITORS BRAIN FUNCTION