ZIPLINE IKOMEJE KOROSHYA UBWIKOREZI BW’IBICURUZWA MURI AMERIKA

 Umwandisi: NIYONZIMA Fabrice


Sosiyete y’Abanyamerika itanga serivisi zo gukwirakwiza ibikoresho n’ibicuruzwa bitandukanye yifashishije drones, Zipline n’indi ikora nkayo yitwa Wing y’Ikigo Alphabet, binyuze mu bufatanye n’Ikigo cy’Ubucuruzi Walmart, kuri ubu zigeza ibicuruzwa ku ngo zingana na 75% zo mu Gace ka Dallas–Fort Worth–Arlington muri Leta ya Texas muri Amerika.

Walmart yatangiye kwifashisha drones, mu kugeza ibicuruzwa ku bakiliya bayo mu 2021 muri Leta ya Arkansas, igenda yagurira ibikorwa byayo no mu zindi leta zitandukanye mu myaka yakurikiyeho.

Ubu abatuye mu bilometero 16 uvuye ahari ishami rya Walmart, rihagurukiraho drones muri Texas, bashobora kugezwaho ibicuruzwa byayo ndetse iki kigo cyatangaje ko gishaka kugera mu yindi mijyi 30 yo muri Dallas–Fort Worth–Arlington aho gishaka kugera ku ngo miliyoni 1,8.

Walmart igaragaza ko ubufatanye bwayo n’izi sosiyete za drones, bwatanze umusaruro kuko umuguzi agerwaho n’ibyo yatumije bitarenze iminota 30, utuye hafi we ntibifate n’iminota 10.

Umwe mu bashinze Zipline akaba n’Umuyobozi wayo Mukuru, Keller Rinaudo Cliffton, yagize ati “Zipline yishimiye kugira uruhare mu cyerekezo cya Walmart cyo gutanga serivisi ku buryo bwihuse. Twishimiye ko abantu hirya no hino muri Dallas-Fort Worth bari kubona serivisi bashaka mu buryo bwihuta cyane.”

Kugeza ubu, Walmart itangaza ko imaze kugeza ibicuruzwa byayo hirya no hino hifashishijwe drones inshuro zirenga 20.000.

Comments

Popular posts from this blog

IKIGO GIKORA AMATELEPHONE CYA OPPO CYASHIYZE HANZE UBWOKO BWA AMADARUBINDI AZAFASHA ABANTU GUKORA NKA TELEPROMPTER

Aluminium Laptop Stand, Galaxy Tab, Notebook, ThinkPad, Lenovo, Dell, HP, ASUS ( Price: 25,000RWF )

FOR THE FIRST TIME A PERSON HAS BEEN IMPLANTED WITH A DEVICE THAT MONITORS BRAIN FUNCTION