YAVUMBUYE IKORANABUHANGA RIBUZA INYONI KONERA ABAHINZI

 Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice


Umusore w’imyaka 24 witwa Mustapha Nshimiyimana wiga mu ishuri rukuru IPRC-Tumba, arishimira ubumenyi amaze kugeraho mu ikoranabuhanga, aho amaze kuvumbura ikoranabuhanga rifasha abahinzi kurinda inyoni mu mirima yabo bibereye mu kandi kazi.


Ni umushinga yise Rindisha Crop Protection, aho yamaze gukora Porogaramu (Software) ishobora kubona ibyonnyi, hifashishijwe camera ahuza n’iryo koranabuhanga riri muri mudasobwa ye.

Uwo mushinga wafashwe nk’agashya uwo musore yavumbuye, aho washimwe na benshi ubwo bari mu imurikabikorwa ryateguwe na IPRC-Rumba, bagaragaza udushya twahanzwe n’abanyeshuri biga muri iryo shuri, imishinga itandatu yahize indi irahembwa, harimo n’uwo mushinga wa Nshimiyimana.

Mu kugaragaza uwo mushinga, yafunguye mudasobwa ye irimo iyo software, yakwegerezaho ifoto y’inyoni urusaku rugahita rwirangira, ariko yakwegerezaho indi foto isanzwe itari iy’inyoni iyo software ntigire urusaku itanga.

Yavuze ko uwo mushinga uzakumira abantu bahinga ibinyampeke cyane cyane umuceri, bikumira no gukoresha abana mu mirima barinda inyoni ko zona, aho bamwe byagaragaye ko bata ishuri bagiye kurinda imirima, bikazafasha n’abahinzi gukoresha amafaranga make yo kurinda inyoni kuza kubonera.

Ati “Ni umushinga uje gukemura ikibazo kiboneka mu mirima cyane cyane ku bahinga umuceri. Umuceri uragera mu gihe cyo kugira impeke inyoni zikaza kona, bikaba ikibazo ku bahinzi batanga amafaranga menshi ndetse bakura abana mu mashuri, kugira ngo bajye kurinda umuceri”.

Arongera ati “Uyu mushinga ukoresha tekinoloji ibona ibyonnyi ikoresheje camera, iyo porogaramu irabona inyoni ikayirukana ikoresheje urusaku rw’ijwi cyane cyane irya Kagoma nk’inyoni izindi zitinya”.

Uwo musore yavuze ko ashobora gukoresha n’irindi jwi risanzwe ariko rifite urusaku ruri hejuru, gusa ngo ayo majwi ntabwo abangamira abaturage kuko bo bumva avugira hasi cyane hakaba n’ubwo batayumva ariko ku nyoni akumvikana cyane zikaba zidashobora gutinyuka kujya kona muri uwo murima.

Yavuze ko muri iyo porogaramu, ari kubakamo ubundi buryo bwo gufata umujura uje kwiba mu murima, ati “Ubu bw’urusaku rw’inyoni, buzafasha abahinzi kurinda umurima wabo kandi badakoresheje imiti ishobora kwangiza ibindi binyabuzima, harimo indi system iri kubakwa izajya ibasha kumenya nyiri umurima cyangwa abantu bashinzwe kujya muri uwo murima, mu rwego rwo gukumira abajura, ikazajya inatanga amakuru ku buryo azajya abikwa ahantu, mu gihe umuceri wibwe amakuru akaboneka”.

Ngo uwo mushinga uje gufasha abahinzi koroherezwa ku kiguzi bajyaga batanga, ukoresheje iyo tekinoroji akazajya yishyura ku giciro gito nk’uko Nshimiyimana Mustapha akomeza abivuga.

Ati “Ubusanzwe abaturage barindishaga umuceri wabo binyuze mu makoperative, aho hegitari eshanu bajyaga batanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 300, mu gihe uzagana iryo koranabuhanga azajya yishyura amafaranga ibihumbi 120, binamworohereza ko umwana we adakenewe mu murima akajya ku ishuri”.

Nshimiyimana witeguye gusoza amasomo ye muri Gicurasi 2023, yavuze uburyo iryo koranabuhanga rizagera ku bahinzi aho umuhinzi azakenera kurikoresha bijyanye n’igihe cy’ubuhinzi bwe rizajya ricungirwa muri mudasobwa ye.

Ariko avuga ko abafite ubushobozi bemerewe no kuba bagura porogaramu bazajya bicungira ubwabo mu gihe cyose bari mu buhinzi, bitabaye ngombwa ko baza kwishyura muri buri gihembwe cy’ihinga.

Yavuze ko bagira ikibazo cy’ubushobozi bubafasha kubaka neza imishinga baba batekereza gukora, ati “Turi urubyiruko rurara amajoro, ndetse n’amanywa kugira ngo tubashe kuzana ikoranabuhanga mu buzima bwacu bwa buri munsi, turakora cyane kuko ubumenyi turabufite, ariko ikibazo kitugora ni ukubura ubushobozi bukomeza ibyo twubaka”.

Arongera ati “Ngira igitekerezo cyakubaka igihugu, ariko nabura umuterankunga bikaguma mu bitekerezo gusa, icyo dusaba abaterankunga abo ari bo bose, uwo ari we wese wakunda imishinga nk’iyi, turamusaba uburyo bwo kudushoboza kuko ibitekerezo biva mu mutwe wacu, biramutse bifashijwe byabyarira Igihugu umusaruro”.

Uwo mushinga wa Nshimiyimana, uri mu mishinga itandatu yahembwe, aho yahawe igihembo cy’amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda.

Iri koranabuhanga rya Nshimiyimana risa n’irindi ryakozwe n’abanyeshuri babiri biga muri IPRC-Kitabi bahimbye uburyo bwo gukumira inyamaswa ziva muri pariki zije konera abaturage.

Comments

Popular posts from this blog

IKIGO GIKORA AMATELEPHONE CYA OPPO CYASHIYZE HANZE UBWOKO BWA AMADARUBINDI AZAFASHA ABANTU GUKORA NKA TELEPROMPTER

Aluminium Laptop Stand, Galaxy Tab, Notebook, ThinkPad, Lenovo, Dell, HP, ASUS ( Price: 25,000RWF )

FOR THE FIRST TIME A PERSON HAS BEEN IMPLANTED WITH A DEVICE THAT MONITORS BRAIN FUNCTION