Umwanditsi: NIYONZIMA Fabrice Google yamuritse ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge buremano ‘AI’, rikoreshwa muri telefoni za Android, ryitezweho koroshya uko abantu bari basanzwe bashakisha amakuru y’ikintu runaka muri telefoni zabo. Iri koranabuhanga riri mu buryo bubiri aho ubwa mbere, umuntu azajya akoresha urutoki rwe agaca akaziga ku kintu runaka kigize ifoto cyangwa amashusho ari kureba maze Google, igahita imuha amakuru yose y’ibanze acyerekeyeho, ‘Circle to Search’. Urugero ushobora kuba uri nko kureba indirimbo runaka, ukabona umuhanzi yambaye inkweto nziza, ukifuza kumenya byinshi kuri zo. Icyo usabwa gukora ni ukuzicaho akaziga amaze ako kanya ugahita ubona igiciro cyazo, ibyifashishijwe mu kuzikora, uruganda rwazishyize hanze n’ibindi by’ibanze kuri zo. Ubu buryo ntibukora ku mashusho gusa, ahubwo no ku nyandiko, aho ushobora guca akaziga ku gice cy’inyandiko uri kureba, Google, ikagufasha kugisesengura ukanamenya byinshi. Google, itangaza ko iri koranabuhanga rimaze igihe k